wex24news

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports Omar Gningue yageze mu Rwanda

Rayon Sports FC yamaze kwakira myugariro Omar Gningue wari Kapiteni w’Ikipe ya As Pikine yo muri Sénégal, aho yageze mu Rwanda ndetse akaba agomba guhita ashyira umukono ku masezerano.

 Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yari yagiye kwakira uyu mukinnyi, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ko uyu myugariro w’Umunya-Sénégal arakorana imyitozo no bagenzi be kuri uyu wa Mbere.

Kugira ngo Gningue ave muri AS Pikine byabaye ngombwa ko amakipe yombi yumvikana, bityo Rayon Sports yishyura ibihumbi 25$, uyu mukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka ibiri