wex24news

uvugwa mu rukundo na Chriss Eazy yabatijwe

Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 ubu uri kwiga muri Poland yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza abatizwa mu mazi menshi.

Emma Pascaline uri mu myaka 21 yamaze kubatizwa mu mazi menshi, umwanzuro avuga ko ari wo wa mbere mwiza afashe mu buzima bwe.

Ati”Nogejwe n’ubuntu bw’Imana. Igihe cy’umunezero.”

Emma Pascaline yamamaye mu marushanwa y’ubwiza atandukanye cyane muri Miss Rwanda 2022.

Mu bihe bitandukanye yagiye yiyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi zitandukanye yaba mu Rwanda n’aho yiga.

Muri iy’iminsi akomeza kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umuhanzi Chriss Eazy basanzwe ari inshuti magara nk’uko  bombi babyivugira.