John Cena wamamaye mu Mikino Njyarugamba ya âWorld Wrestling Entertainment (WWE)â izwi nka âCatchâ yatangaje ko azasezera kuyikina nkâuwabigize umwuga mu 2025.
Yabitangaje mu mirwano izwi Money in the Bank yabareye i Toronto muri Canada avuga ko asezeye gukina nkâuwabigize umwuga bityo ko imirwano yo mu 2025 azayikoresha asezera abakunzi be.
Yagize ati âNtangaje ko nsezeye gukina muri WWE. Ndashimira cyane abafana bemeye ko nkinira mu nzu bubatse igihe kinini.â
John Cena afatwa nkâumwe mu bakinnyi bakomeye babayeho muri uyu mukino kuko yabaye uwa mbere ku isi inshuro 16 kuva mu 2001 yatangira gukina nkâuwabigize umwuga.
Uyu mukino kandi niho washibutsemo gukina filimi kwa Cena aho yagaragaye muzakunzwe cyane nka Suicide Squad, Fast & Furious 9 na Teenage Mutant Ninja Turtles.