wex24news

yashimangiye ko Amerika isa nk’idafite Perezida

Umunyemari Elon Musk yakoresheje urubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter mu gutanga ibitekerezo bye ku bibazo bya politiki bikomeje kuvugwa nyuma y’impaka hagati ya Perezida Joe Biden na Donald Trump wahoze ayobora igihugu, bikagaragara ko Biden afite ibibazo byo kwitiranya ibintu, Benshi bahuza n’izabukuru arimo.

Elon Musk arrives at an event, April 13, 2024, in Los Angeles. (Jordan Strauss / Invision / AP)

Yifashishije ubutumwa bwanditswe n’undi muntu, ku gitekerezo yari yatanze ku nkuru yatangajwe na New York Times, ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Amerika ikeneye Perezida?”, mu gusubiza Elon Musk yagiza ati “yego, cyane ko tumaze igihe nta Perezida tugira.”

Iyi nkuru yanditswe n’umunyamakuru Ross Douthat, ivuga ku ruhare rwa Perezida muri sosiyete ya Amerika, aho ashimangira ko niba Perezida atabasha gukora neza ashobora gusimburwa n’abandi muri guverinoma.

Douthat ubwe yari amaze igihe avuga ko Biden agomba gusimbuzwa kuko byaba bikomeye cyane kugira Perezida ushaje muri White House mu myaka ine iri imbere, ndetse ashimangira ko abona ko Trump ariwe uzatsinda amatora.