wex24news

Abakinnyi bakomeje kuburirwa irengero

Abakinnyi babiri ba Ittihad Tanger yo muri Maroc bari mu bagiriye impanuka mu Nyanja ya Méditerranée, bakomeje kuburirwa irengero nk’uko Perezida w’iyi kipe, Mohamed Cherkaoui, yabitangaje.

Maroc : 2 joueurs de l’Ittihad Tanger disparus en mer…

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abakinnyi ba Ittihad Tanger yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc basohokeye ku nkombe z’Inyanja ya Méditerranée mu rwego rwo kwishimira hamwe.

Bamwe mu bakinnyi ndetse n’abayobozi bagiye mu mazi koga bavuye mu bwato, ariko bakigeramo bitangira kugorana kubugarukamo kubera imiyaga myinshi yari mu mazi, itwara batanu muri bo kure yabwo.

Kuko batari bambaye amakoti abafasha kureremba hejuru y’amazi batangiye gutatana, amazi abajyana kure y’ubwato, hasabwa izindi mbaraga z’ubutabazi.

Ubutabazi bwabashije kubona batatu ariko Abdellatif Akhrif w’imyaka 24 na Salman El-Harrak ufite imyaka 18 bakomeje kubura nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Mohamed Cherkaoui, ati “Ibikorwa byo kubashaka birakomeje.”