wex24news

bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bahita bapfa

Mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’iki cyumweru tariki 08 Nyakanga 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri bane aho bivugwa ko bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bari bugamyemo.

Nigeria: Abantu 4 bagwiriwe n'ibiti byo mu isoko bahita bapfa

Iyi mpanuka yabereye mu mujyi uzwi nka Benin ku isoko rizwi cyane muri Jattu riherereye mu gace ka Etsako ho muri leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria.

Imvura nyinshi irimo imiyaga, ndetse n’inkuba birakekwa ko ari byo byatumye ahanini ibiti bari bugamye munsi bigwa hasi mu buryo butunguranye abantu 4 bagahita bapfa.

Ubuyobozi bwihanganisha imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka idasanzwe yaturutse ku nkubi y’umuyaga uvanze n’inkuba ndetse n’imvura byatumye ibiti bigwa bigatwara ubuzima bw’abantu.

Ikindi kandi abaturage basabwe kujya baguma mu nzu zabo mu gihe babona ikirere kimeze nabi, mu rwego rwo gukumira ibyago birimo n’urupfu hakiri kare.