wex24news

Icyo u Rwanda ruvuga ku guhagarika amasezerano rwagiranye na UK

Guverinoma  y’u Rwanda yatangaje ko  izakomeza kwemera gutanga ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’abimukira n’impunzi aho cyaba kiri hose ku Isi, nyuma yo kumenya umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2022. 

Image

Mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byashyize ahagaragara, ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga, byashimangiye ko amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira banyuze mu nzira zitemewe cyari igitekerezo cyatangijwe na Leta y’u Bwongereza. 

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje ko u Rwanda rwamenye umugambi wo guhagarika aya masezerano mu by’ubukungu n’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ari amasezerano y’u Bufatanye  mu by’iterambere ry’ubukungu no gukemura ikibazo cy’abimukira, yagiyeho nyuma y’aho Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi zibyemeranyijweho.

U Rwanda rwashimangiye ko ikibazo cy’abimukira atari icyarwo  ahubwo ko  ari icya Leta y’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ni we watangaje ko yahagaritse gahunda ya Guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda by’agateganyo abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

U Rwanda ruvuga ko iyi mikoranire yatangijwe n’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari kibwugarije, ndetse uretse kuba yararwanyijwe n’abatavuga rumwe na Leta hari n’ibindi bihugu byagize ubushake bwo gutangiza gahunda nk’iyi mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira. 

Aya masezerano u Rwanda rwari rwayasinyanye n’u Bwongereza tariki ya 14  Mata 2022 agamije ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira n’ubw’iterambere mu by’imari n’ubukungu.

Ni amasezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ariko yagiye abangamirwa n’ingo zimwe na zimwe harimo n’inkiko.

Image