wex24news

Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi

Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza.

Etincelles FC bamaze gufata umwanzuro ko batazongerera amasezerano uwari umutoza wabo Radjab Bizumuremyi kubera ko hari ibyo yagiye atumvikana nabo mu bihe bitandukanye ndetse umwe mu bo twaganiriye muri iyi kipe we yavugaga ko ku bijyanye n’umusaruro ntacyo ashinjwa ariko ko hari ibyo atumvikana na bamwe muri iyi kipe.

Nyuma yo gufata uyu mwanzuro iyi kipe yahise itangira gushaka umutoza uzamusimbura, aho amaso yayerekeje mu gihugu cy’u Burundi ndetse ibiganiro n’umutoza Nzeyimana Isamael bakunda kwita Mailo uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 bigeze ku cyigero cya 80% birangira nk’uko amakuru dufite abihamya ndetse hari icyizere ko bizarangira neza agasinya amasezerano mu gihe cya vuba.