wex24news

imisoro y’ibiribwa yakuweho mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro

Minisiteri y’Ubuhinzi muri Nigeria, irateganya guhagarika imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa mu mahanga birimo ingano n’ibigori mu gihe cy’iminsi 180, ikanasaba abacuruzi kugerageza kugenzura neza ibiciro bagena ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Imari muri Nigeria, yatangaje ko Perezida Bola Tinubu, yasabye itsinda rye rishinzwe kugenzura ubukungu, gutegura miliyoni 1,33$, yo gushimangira gahunda yo gukemura ibibazo bijyanye n’ibiciro by’ibiribwa ndetse no kongera ingufu mu nzego z’ingenzi.

Abinyujije ku rukuta rwa X, Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria, Abubakar Kyari, yavuze ko “Mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu ryatewe n’ubushobozi buke, guverinoma yafashe ingamba zimwe zigomba gushyirwa mu bikorwa mu minsi 180 iri imbere.”

Yavuze ko iyi gahunda ishobora gutuma guverinoma ishobora kwinjiza toni ibihumbi 250 z’ingano n’izindi ibihumbi 250 z’ibigori hakiyongeraho n’izindi zatumizwa n’urwego rw’abikorera.

Kubera ibibazo by’umutekano muke mu bice bimwe birimo inganda zitunganya ibiribwa ndetse n’imihanda mibi ihungabanya ubwikorezi bw’ibiribwa mu gihe bivanwa mu nganda no mu mirima bijyanwa ku isoko.

Kyari, yavuze ko gukuraho iyi misoro, bizatuma ibicuruzwa byinjizwa muri iki gihugu binyuze mu nzira zo mu mazi n’izo ku butaka ziyongera.