wex24news

Julia Fox yatangaje ko yikundira abo bahuje igitsina

Umunyamideli Julia Fox uri mu bagezweho muri Amerika, wakundanyeho na Kanye West, yatunguranye atangaza ko atagikunda abagabo ahubwo yikundira abakobwa bagenzi be ndetse ko byamutwaye igihe kugira ngo amenye ko ari umu ‘Lesbian’.

Ibi yabitangaje akoreshe amashusho yashyize kuri Tik Tok ubwo yasubizaga abafana be bari bamaze iminsi bamubaza impamvu ntamukunzi afite. Yagize ati: ”Mbamenere ibanga, ni ukuri maranye iminsi ku mutima, ntabwo ngikunda abagabo. Oya, nsigaye nkunda abakobwa. Ndi umu Lesbian kandi maze igihe mbihisha ariko ni ko kuri kwanjye”.

Yakomeje agira ati: ”Nari maze imyaka 2 yose ntamukunzi w’umugabo mfite kuberako muri iyi myaka aribwo nasobanukiwe ko nkunda abakobwa cyane kurusha abagabo, ariko natinyaga ko nimbivuga abantu bazantererana. N’undi wese ugihisha ukuri kwe namushishikariza kubaho ubuzima bwe atitaye kuba sosiyete yamwakira cyangwa yamwaga”.

Julia Fox uvuga ko akunda abakobwa bagenzi be, yakanyujijeho n’umuraperi Kanye West kuva mu Ukwakira kwa 2021 kugeza muri Werurwe ya 2022. Nubwo urukundo rwe n’uyu muraperi rutarambye ariko rwaravuzwe cyane binatuma Julia arushaho kwamamara.