Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri iki gihugu , Bintou Keita, yagaragaje ko ahangayikishijwe bikomeye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 udakangwa n’ihuriro ry’ingabo z’ibihugu bitandukanye.
Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, Bintou yagize ati “Mpangayikishijwe bikomeye no kwagura ibirindiro byihuse k’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru no gucengera muri Kivu y’Amajyepfo nubwo habayeho ibikorwa bitandukanye bya FARDC, ifashwa bihoraho na MONUSCO na SAMIDRC.”
Bintou yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, M23 yafashe ibice by’ingenzi cyane muri Kivu y’Amajyaruguru birimo Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero, no mu bihe bitandukanye M23 yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za RDC.
Umuyobozi wa MONUSCO yasobanuye ko mu gihe cy’imirwano ya M23 n’ingabo za RDC, abaturage bakomeje guta ingo zabo, bashaka ahantu hari umutekano. Yongereyeho ko intambara ishobora kwagukira mu karere k’ibiyaga bigari.
Umuyobozi wa MONUSCO yagaragaje ko umuti w’ibibazo M23 ifitanye na Leta ya RDC atari intambara, ahubwo ko igikenewe kurusha ibindi ari ari ibisubizo birambye biva muri politiki.