wex24news

Nta kizere cyatwemezaga ko dutsinda urugamba uretse kurwanira ukuri

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nta cyizere bari bafite cyo kurutsinda uretse umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri.

Ibi yabitangarije ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro agiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024.

Abajijwe ikibazo ku cyizere bari bafite cyo gutsinda urugamba, yavuze ko umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri ari cyo cyizere bari bishingikirije cyonyine, aho biyemezaga kurwana n’ababarusha amikoro.

Ati “Ndakubwiza ukuri, ntabwo ari siyance ngo nararebaga ngasanga turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu. Kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ni icyo umuntu yashingiyeho ibisigaye bikubakira aho ngaho”.

Arongera ati “Nta wari ufite icyizere ngo ibintu bigomba kugenda bitya, ahubwo na bimwe uko abantu babitekerezaga cyangwa bifuzaga ko bigomba kugenda, siko byagenze”.
Avuga ko bari ahantu umuntu yitekerezagaho akibaza aho ari, uburyo afite bwo guhangana n’ibimuri imbere, bamwe babivamo barahunga. Ikindi ni ukuvuga ngo, oya ntabwo ndi bubigenze ntyo icyo narwaniraga n’ubundi ni ukuri kwanjye ngomba kubikomeza ninabizira mbizire, ni ayo mahitamo abiri rero, hamwe urahunga ahandi uhangane n’ikibazo”.

Paul Kagame, avuga ko muri uko guhangana n’ibibazo byasabaga gukoresha ubwenge kuko nta bundi bushobozi bw’ibikoresho bihambaye bari bafite.

Ati “Gukoresha ubwenge, ukibaza uti ese urahangana n’ibibazo ute, ugahitamo inzira mu guhangana nabyo, noneho ni ho haza umutima n’ubwenge, bikaguha icyo gukora bitewe n’icyo ufite n’icyo uzi ku mwanzi, n’uburyo bwo gukoresha kugira ngo utsinde urugamba rumwe hano cyangwa ahandi, cyangwa utsinde urugamba runini rwo kurangiza ikibazo cyose”.

Paul Kagame avuga ko nta kindi cyizere yavuga bari bafite cyo gutsinda urwo rugamba, avuga ndetse ko n’abo bari bahanganye ku rugamba bari bafite ubushobozi, batari bazi ko batsindwa urugamba.

Yavuze ko nta muntu warwanye urwo rugamba ukwiye kwibeshya ngo avuge ko intsinzi bayibonaga imbere yabo, ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi ngo yarayirebaga, oya barayirwaniye bayigeraho, ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari”.