Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya kuganira n’iya Uganda ku bufasha ingabo za Uganda (UPDF) zishinjwa guha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashinje Uganda gucumbikira bamwe mu bayobozi ba M23, kandi ngo abasirikare b’iki gihugu n’abo mu rwego rw’ubutasi bahaye uyu mutwe ubufasha.
Izi mpuguke kandi zasobanuye ko Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultani Makenga, yagiye mu nama muri Uganda, abifashijwemo n’abo muri iki gihugu.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, na we kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024 ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yemeje ko Uganda ifasha M23, ayisabira ibihano.
Icyakoze, Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko ibiri muri iyi raporo ari ibinyoma, kuko ngo ntabwo bashobora kujya guhungabanya igihugu basanzwe bitangira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Nyakanga, yabajijwe kuri iyi raporo, asubiza ko imuhangayikishije cyane, yongeraho ko bateganya kuganira na Uganda.
Minisitiri Kayikwamba yagize ati “Rwose tubabajwe n’iyi raporo kandi amasoko y’inzego zacu na yo atwereka nk’ibyo. Ntekereza ko binyuze mu buryo buhuza RDC na Uganda n’ubufatanye dufite, tuzanyuza iki kibazo mu nzira ya dipolomasi ndetse no mu zindi zirimo igisirikare. Ndabizeza ko iki kibazo tukirimo.”
Ingabo za Uganda ni zimwe mu zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri RDC, zatashye mu Ukuboza 2023 nyuma y’aho ubutegetsi bw’i Kinshasa buzinenze ko zanze kurwanya M23.