wex24news

Skol Brewery yamuritse ikinyobwa kidasembuye

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya cya ‘Maltona’ gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa.

Abitabiriye iki gikorwa batandukanye bahuriye muri ‘Car Free Zone’ basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’iki kinyobwa ari nako basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda bakagikundisha abandi kubera uko cyengetse.

Ati “Twishimiye kumurika ku mugaragaro ‘Maltona’, ikinyobwa kidasembuye cyerekana itambwe yacu mu kugendana n’ibigezweho no guhanga udushya. Maltona ikozwe mu bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye.”

SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw.