wex24news

Thiago Alcantara wa yasezeye ku mupira w’amaguru

Umunya-Espagne, Thiago Alcântara do Nascimento wakiniraga Liverpool FC, yahisemo gusezera kuri ruhago, nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo.

Mu ijoro ryo ku  wa mbere itariki 8 Nyakanga 2024, nibwo Umunya Esipanye ukina mu kibuga hagati Thiago Alcântara do Nascimento, yafashe umwanzuro wo guca ukubiri no gukina umupira w’amaguru, cyane ko uyu mukinnyi imvune zari zimaze kumubana umurengera.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, Thiago Alcantara yagize ati” Nahoraga mbyiyumvamo ko bizaba, gusa umupira w’amaguru narawukinnye bihagije. Warakoze umupira w’amaguru. Mwarakoze abamfashije kuba uwo  nabaye we muri uru rugendo”.

Ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 warangiye Thiago Alcântara do Nascimento yarabazwe imvune. Ubwo yari azi ngo urakize, yagiye mu kibuga asimbuye ku mukino Liverpool yatsinzwemo na Arsenal muri uyu mwaka w’imikino, gusa uwo mukino  yawusoje acumbagira, ibyatumye asubira kuvurwa kugera magingo aya.