wex24news

yagabanyije umushahara we ku kigero cya 40%

Perezida wa Libéria, Joseph Boakai yatangaje ko agiye kugabanya umushahara we ku kigero cya 40%, mu rwego rwo gutanga urugero rw’ubuyobozi bufata inshingano ndetse no guteza imbere ubufatanye ku banya-Libéria.

Joseph Boakai, président élu du Liberia, à son domicile de Monrovia, le 19 novembre 2023. © REUTERS/Carielle Doe

Iki cyemezo yatangaje ku wa 8 Nyakanga 2024, kizatuma azajya ahembwa gusa miliyoni 8 $ ku mwaka, avuye kuri 13,400 $ ku mwaka nk’uko muri Gashyantare yatangaje ko ari yo ahembwa.

Kugabanya umushahara kwa Boakai, abikoze yunze mu ry’uwamubanjirije George Weah we wari waragabanyije umushahara we ku kigero cya 25%.

Uretse kugabanya umushahara we, yiyemeje no guteza imbere ikigo cya serivisi za leta kugira ngo abakozi ba leta bahabwe ibihembo biboneye ku bwitange bwabo ku gihugu.

Bamwe muri iki gihugu bakiriye neza icyemezo cya Baokai gusa abandi bibajije niba ari ukwigomwa koko cyangwa ari uko afite izindi nyungu nk’amafaranga amutunga ahabwa buri munsi n’ubwishingizi bw’ubuzima.