wex24news

yasabye Perezida Ruto kwirukana abagize guverinoma ye bitarenze ku wa Kane

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yasabye Perezida William Ruto ko bitarenze ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 agomba kuba yirukanye abayobozi batandukanye bo muri Guverinoma kuko abaturage batakibafitiye icyizere.

Eric Omondi yavuze ko kuri uwo wa Kane azayobora imbaga y’Abanya-Kenya bakajya kureba Perezida bambaye imyenda y’umweru bakavugana nawe amaso ku maso.

Uyu munyarwenya yanasabye Perezida Ruto gukumira Abapolisi kuri uwo munsi, kuko ngo bazaba bakora urugendo rw’amahoro bafite n’amabendera ya Kenya.

Omondi avuze ibi mu gihe iki gihugu gihangayikishijwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko rukomeje gusaba impinduka mu miyoborere y’icyo gihugu.