Joe Biden uyobora Amerika yahamije ko nta kabuza, azakomeza kuba umukandida uzahangana na Donald Trump mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Biden yokejwe igitutu nyuma y’ikiganiro mpaka yagiranye na Trump, cyamugaragaje nk’umugabo wacitse intege cyane dore ko yitwaye nabi ndetse nabamwe mu basanzwe batera inkunga Ishyaka rye ry’Aba-Démocrates batangiye kuvuga ko bifuza ko yemera ko adashoboye akareka iri Shyaka rigatanga undi mukandida.
Ibi yarabyanze, avuga ko azakomeza guhatana ndetse mu ibaruwa yandikiye abadepite b’Ishyaka, rye, yongeye kubishyimangira, avuga ko atiteguye kurekura.