wex24news

Abo imvura n’amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza

Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’amahindu yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha.

Karongi: Abo imvura n'amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza

Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye, abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande.

Imvura ikimara guhita, amahindu yose yikusanyirije mu mirima no mungo z’abantu aho yangije hegitari zisaga ijana y’icyayi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bukurikije ubukana bw’iki kiza, abaturage cyagizeho ingaruka bakwiye ubufasha.

Ibi rero byatumye basaba gufashwa kubona icyo kurya kubera ko imyaka yangijwe n’aya mahindu imyinshi yendaga kuzasarurwa mu kwezi gutaha.