wex24news

Biravugwa ko Biden asigaye arwaye ndwara yo gususumira

Hari urujijo ku muganga w’Inzobere mu kuvura indwara yo gususumira, Dr. Kevin Cannard ugera muri White House kenshi, aho bicyekwa ko aba agiye kuvura Perezida Joe Biden nubwo undi muganga usanzwe amwitaho yabiteye utwatsi.

Profile photo of Kevin Cannard

CNN yatangaje ko Dr. Kevin Cannard muri uyu mwaka yagiye muri White House inshuro ishatu ari zo ku wa 17 no ku wa 26 Mutarama, ndetse no ku wa 28 Werurwe, akaba anamaze kujyayo inshuro umunani uhereye mu 2023.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko muri izo nshuro zose, Dr. Kevin Cannard yabaga agiye guhura n’umuganga usanzwe ukurikirana bya hafi iby’ubuzima bwa Joe Biden ari we Dr. Kevin O’Connor.

Gusa ibi byaje guterwa utwatsi na Dr. Kevin O’Connor wita ku buzima bwa Biden, ndetse avuga ko uwo muganga w’inzobere mu kuvura indwara yo gususumira aba agiye muri White House mu gutanga ubufasha ku bindi bibazo by’ubuzima mu ivuriro White House Medical Clinic.

Ibi kandi byongeye kwemezwa n’Umuvugizi wa White House, Andrew Bates, wavuze ko ari ibisanzwe ko inzobere mu kuvura indwara zibasira imyakura y’umubiri zijya kwita ku basirikare bakora muri White House, ndetse ko Perezida Joe Biden we ahabwa izo serivisi yo gusuzumwa iyo ndwara kuri gahunda asanganwe ya buri mwaka.