wex24news

CECAFAKagameCup: APR FC yatangiye itsinda Singida Black Stars

Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.

Rutahizamu Victor Mbaoma nyuma yo gutsinda igitego

Ku munota wa 21 w’umukino Niyibizi Ramadhan yafashe umupira aterera umupira ukomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Singida Black Stars awukuramo.

Uyu munyezamu yawukuyemo ariko ntiyawukomeza uramucika ananirwa guhita awisubiza maze rutahizamu Victor Mbaoma wamucungiraga hafi ahita awumutanga awusubiza mu izamu atsinda igitego cya mbere cya APR FC cyanarangije igice cya mbere ifite 1-0.