wex24news

 Espagne yageze ku mukino wa nyuma wa EURO 2024

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi itsinze u Bufaransa ibitego 2-1, mu mukino wa ½ wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024.

Igice cya Mbere cyarangiye Espagne iyoboye umukino n’ibitego 2-1, U Bufaransa bwakomeje gusatira no mu gice cya kabiri ariko umunyezamu Unai Simeon abubera ibamba.

Espagne yasubiye mu gice cya kabiri yugarira bikomeye igacungira ku mupira u Bufaransa butakaje cyane bwasatiraga bikomeye. Iyi kipe yashatse igitego cyo kwishyura ariko kiranga kirabura.

Umukino warangiye Espagne yatsinze u Bufaransa ibitego 2-1 igera ku mukino wa nyuma, aho izahura n’izava hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi bafitanye umukino ku wa Gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024 saa 21:00.