wex24news

ibihugu biyobowe n’Igisirikare byashinze umuryango mushya

Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso, byashyize umukono ku masezerano yo kwinjira mu ihuriro rishya byashinze, bishimangira ko bitajenjetse mu gufatanya inzira yo gusohoka mu Muryango w’Ubukungu na Politike uhuza Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO.

Jenerali Abdourahamane Tchiani (hagati), Koloneli Assimi Goïta (ibumoso) na Kapiteni Ibrahim Traoré

Abasirikare bategeka ibihugu bitatu bafashe ubutegetsi hagati ya 2020 na 2023 bahita bahagarika ubufatanye n’Ibihugu byo mu karere ndetse n’iby’u Burayi na America.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu nama ya mbere y’Umuryango mushya washinzwe n’ibi Bihugu biwita ‘Alliance of Sahel States (AES)’ cyangwa umuryango uhuza Ibihugu byo muri Sahel.

Prezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yavuze ko iyi nama y’Umuryango w’Ibihugu byo muri Sahel ari umusaruro w’ukwiyemeza n’ubushake ibi Bihugu bisangiye wo kugarura ubusugire bwabyo.