wex24news

Julia Navalnaya yasabiwe gutabwa muri yombi

Umugore wa nyakwigendera Alexey Navalny, Umunyapolitike utaravugaga rumwe n’u Burusiya yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ashinjwa kuba mu itsinda ry’abahezanguni.

Image: Yulia Navalnaya, wife of Russian opposition leader Alexei Navalny, walks near a hospital in Omsk

Urukiko rwo mu Mujyi wa Moscow rwasabye ko uyu mugore ashyirwa muri kasho mu gihe cy’amezi abiri bitewe no kuba mu muryango w’abahezanguni ku Burusiya. Urwo rukiko rwavuze ko uyu mugore yari yanagerageje kwihisha inzego z’ubutabera ari yo mpamvu yashyiriweho izo mpapuro zo kumuta muri yombi.

Mu Burusiya kuba mu bagize umutwe w’abahezanguni bihanishwa igifungo cy’imyaka itandatu cyangwa ihazabu ishobora kuva kuri 3,450$ kugeza kuri 6,900$.

Gusa urwo rukiko ntirwigeze rugaragaza ibyaha uyu Navalnaya yaba yarakoze uretse kuba gusa uko kuba mu bikorwa by’abahezanguni. Hari andi makuru avuga ko ibyo Navalnaya ari gukurikiranwaho bifitanye isano n’ibigo bitandukanye umugabo we Navalny yari yarashinze bitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Navalnaya ntaba mu Burusiya kuko kuva mu 2021 we n’uwari umugabo we n’abana bari batuye mu Budage ndetse na nyuma yo gushyingura umugabo we muri Gashyantare 2024 niho yahise asubira kugeza ubu.

Yulia Navalnaya yapfushije umugabo we muri Gashyantare uyu mwaka.