wex24news

Marine Le Pen ari gukorwaho iperereza

Ubushinjacyaha bwa Paris mu Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza kuri Marine Le Pen, umuyobozi mu Ishyaka RN uregwa gutera inkunga y’amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko mu matora yabaye mu 2022.

marine le pen 2.jpg

Ubushinjacyaha bwatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko bwatangije iperereza mu cyumweru gishize ku ya 2 Nyakangaka ku birego Le Pen aregwa birimo kwakira inguzanyo y’amafaranga.

Iperereza ry’ibanze ryatangiye nyuma ya raporo yatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amakonti yo kwiyamamaza no gutera inkunga politiki, yo mu 2023.

Uru rwego rushinzwe gukurikirana amafaranga y’abakandida mu matora y’u Bufaransa, aho abakandida baba bafite igipimo ntarengwa cy’amafaranga bagomba gukoresha.

Ni mu gihe kandi mu 2012, Ishyaka rye ryakuwe ku rutonde kubera gukoresha amafaranga menshi bayakoresha mu kwamamaza abakandida babo mu matora y’abadepite, icyo gihe kandi urukiko rwanze ubujurire bw’iri shyaka.