wex24news

Mpayimana arateganya ko ubutaka busigaye mu gihe cy’imyaka itanu, bugakorerwaho ubuhinzi 

Mpayimana agaragaza ko ubucuruzi bw’ibibanza mu Rwanda buruta kure ubucuruzi bw’imirima, kandi ubwubatsi bwinshi bukorwa usanga butubya ikibanza mu kwagura ibipangu no kwagura imijyi n’imidugudu ubutitsa mu butambike.

Yagize ati “Nifuza ko umuco wo kubaka izigeretse utangira ubu. Higeze kubaho amabwiriza ahatira abantu kubaka ibibanza byabo hutihuti, jyewe nzasaba ahubwo ko buri butaka butubatseho buhingwa ku buryo igihugu n’imijyi yacu bihinduka icyatsi kibisi (ville verte). Umuntu agomba gutangira kubaka inzu yo mu mujyi amaze kubona ubushobozi buhagije nta kimwirukansa kuko kubaka inzu itageretse bizaba bitakemewe.”

Muri manifesto ye y’imyaka 5, Mpayimana agaragaza ko abagura ibibanza/amazu bazigishwa uburyo bwo kwishyira hamwe ngo bongere ubushobozi bwo kubaka izigeretse.

Ibyo bizaba bigamije kandi kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ku buryo ibiribwa ku isahani y’umunyarwanda byongerwa.

Mpayimana yemeza ko kandi hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibiribwa byongerwe haherewe ku buhinzi bw’umuceri nko kuwuhinga ku misozi yaciweho amaterasi kandi byashoboka ngo kuko no mu bihugu nka Vietnam ari ko bibigenza.

Mpayimana agaragaza ko Abanyarwanda barya inyama nkeya cyane, kubera igihugu gituranye na RDC kandi kirangura n’inyama nke ziboneka, amatungo, amagi ndetse n’ibishyimbo

Abahinzi bakeneye ibikoresho by’ibanze bibafasha kongera agaciro k’ibyo beza bikeya biba n’ubundi bidahaza inganda nini.

Mu gihe Mpayimana yaramuka atorewe kuyobora u Rwanda, inganda nini zizasabwa kwishyiriraho imishinga y’ubuhinzi bwa kinyamwuga bw’ibyo zikenera kuko ibikusanywa mu bahinzi byakomeje kuba bikeya.

Ateganya kandi gutsura uburobyi mu biyaga byo mu Rwanda no guharanira kugira ubwato burobera Abanyarwanda mu Nyanja y’Abahinde.