wex24news

Perezida wa Guinea-Conakry yatembereye mu murwa mukuru akoresheje igare

Perezida wa Guinea-Conakry, Gen Mamady Doumbouya yatembereye mu murwa mukuru wa Conkary, akoresheje igare, aho yagiye aramutsa abaturage benshi bari ku muhanda.

No photo description available.

Amashusho dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea-Conakry, agaragaza Gen Mamady Doumbouya yambaye imyambaro ya siporo y’umweru n’umukara, ahaguruka mu ngoro ye n’igare arindiwe umutekano bidasanzwe n’abasirikare na bo barimo abagendaga ku igare ndetse n’abandi bari mu modoka.

Aya mashusho yashyizwe hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, atangizwa n’ubutumwa bugira buti Perezida wa Repubulika mu butembere akoresheje igare mu mujyi rwagati: Umwanya wo guhura n’abaturage.

Perezidansi ya Guinea igakomeza igira iti Imihanda yo mu mujyi rwagati, yiboneye ubutembere bwo ku igare bwakozwe na Perezida wa Repubulika.

No photo description available.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea bikomeza bivuga ko iki gikorwa kimaze kumenyerwa n’abaturage baturiye ingoro y’Umukuru w’Igihugu, kuko atari ubwa mbere Gen Mamady Doumbouya yari abikoze.

Abaturage yagendaga anyuraho, na bo bagaragazaga akanyamuneza, aho muri aya mashusho.