wex24news

umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa,yatagiye gukorwaho iperereza

Carla Bruni, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yatangiye gukorwaho iperereza, aho bivugwa ko hari ibimenyetso yahishe bifitanye isano n’ibivugwa ko umugabo we yahawe amafaranga na Libya, mu bihe byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2007.

 Carla Bruni-Sarkoz, ashinjwa guhisha ibimenyetso no gukorana n’abagize uruhare mu buriganya, ndetse ashinjwa ko yakiriye miliyoni eshanu z’Amayero mu buryo bunyuranyije n’amategeko yatanzwe n’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, ngo ashyigikire ibikorwa byo gutegura amatora mu 2007, amatora yaje no gutsinda.

Sarkozy mu Ukwakira 2023, yashinjiwe gushaka kwishyura umutangabuhamya, wari ufite icyo kuvuga kuri iyi ngingo, kugira ngo yivuguruze.

Bruni-Sarkoz, we ashinjwa ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gushaka gukwishyura umutangabuhamya no guha ruswa umukozi w’urukiko.

Inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukeka Bruni-Sarkozy, igihe Marchand, yagiye mu rugo rwabo aho yatangaje ko bari bagiye guhura mu buryo busanzwe.

Ubu Carla Bruni-Sarkozy, ari kugenzurwa n’inzego z’ubutabera ndetse akaba yaranabujijwe kugira undi baganira cyangwa bahura bahuriye muri iki kirego uretse umugabo we Nicolas Sarkozy, nk’uko tubikesha AFP.