Umuhanzikazi Britney Spears, uherutse guhana gatanya n’umugabo wa 3, agakundana n’undi nabyo ntibimuhire yatagaje ko yazinutswe ibyo gukunda.
Uyu muhanzikazi yagiye avugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye ariko ntibamarane kabiri, nyuma y’uko atandukanye n’uwari umukunzi we witwa Paul Richard Soliz yarahiye ko atazongera gukundana n’undi mugabo mu gihe cyose akiriho.
Yabitagaje mubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Ndi ingaragu, nta mugabo n’umwe nzongera kubana nawe mu gihe cyose nkiri muzima”.
Uyu mugore yakundanye na Justin Timberlake mu mwaka wi 1998 gusa baza gutandukana muri 2002 bamaranye imyaka 4.
Nyuma yaje gukundana n’undi mugabo witwa Kevin Federline ndetse we baza kubyarana abana 2 gusa nawe byaje kurangira batandukanye.
Bamaze gutandukana yaje gukundana na Sam Asghari, we baje no gukora ubukwe mu 2022 gusa nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri babana nk’umugore n’umugabo baje guhana gatanya.
Nyuma yabo bose yakundanye na Paul Soliz bari bamaranye iminsi, gusa nkuko Britney yabitagaje ko bamaze gutandukana.