wex24news

Abanyarwanda baba muri Canada bizihije umunsi wo Kwibohora

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 400 batuye muri Canada bizihije imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ndetse n’imyaka 62 ishize rubonye Ubwigenge, mu gikorwa cyabereye ahazwi nka Shaw Centre trillium Ballroom.

Prosper Higiro wavuze Uhagarariye u Rwanda muri Canada yavuze ko Umunsi wo Kwibohora uvuze byinshi mu mateka y’u Rwanda, tariki ya 4 Nyakanga isobanuye igihe u Rwanda rwikuye mu mateka mabi rwarimo, rugatangira inzira y’iterambere yaranzwe no kwishakamo ibisubizo, ikayoborwa n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Yagaragaje ko afite icyizere cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishobora kugira uruhare mu gukemura ibi bibazo.

Uyu muyobozi yanashimiye ubufatanye bwiza bukomeje kuranga u Rwanda na Canada, cyane ko ibihugu byombi bifatanya mu nzego nyinshi.

Caroline Delaney wari uhagarariye Guverinoma ya Canada yagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko imibanire hagatiy’ibihugu byombi izarushaho gukomeza, dore ko n’ubundi bisanganywe imibanire myiza ndetse bigahurira mu Miryango mpuzamahanga nka Francophonie na Commonwealth.