Shatta Walle umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana yarakajwe bikomeye no kubona umubyeyi ajya mu itangazamakuru ataka ubukene kandi mu by’ukuri afite umuhungu w’icyamamare.
Ibi ni ibintu uyu muhanzi w’imyaka 39 yafashe nko kumuharabika mu ruhame amusiga isura mbi amugaragagaza nk’umuhungu utaragize icyo amarira umuryango.
Mu mashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mubyeyi yavuze ko amaze imyaka 10 atabonana n’umuhungu we ndetse yagiye abasize mu bukene kugeza n’uyu munsi nta kintu na kimwe abafasha.