wex24news

bahangayikishijwe no kubaTrump yakongera kuyobora Amerika

Umuryango w’Ubwirinzi no gutabarana, NATO ufite impungenge zikomeye bitewe n’uko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika ashobora gukura iki gihugu muri uyu muryango, cyangwa agafata ibindi byemezo bikomeye bitewe n’uburyo yagaragaje kutawiyumvamo kenshi kandi ubu akaba ari we ufite amahirwe menshi yo kongera kuba Perezida.

US President Joe Biden gestures as the NATO heads of state pose for a family photo during the NATO 75th anniversary summit at the Walter E. Washington Convention Center in Washington, DC, on July 10, 2024.

Uyu muryango ufite izi mpungenge mu gihe uri mu nama y’iminsi itatu iri ubera i Washington DC muri Amerika hanizihizwa isabukuru y’imyaka 75 umaze ushinzwe.

Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama harimo kureba icyakorwa ngo Ukraine ibe yakwigaranzura u Burusiya mu ntambara gusa imbogaminzi za byo ni nyinshi zirimo no kuba Amerika yaba igiye kongera kuyoborwa na Donald Trump.

Ikinyamakuru CNBC cyanditse kiti “Trump yongeye gukangaranya abanyamuryango ba NATO muri Gashyantare 2024 ubwo yavugaga ko adashobora kurinda umutekano w’umunyamuryango uwo ari we wese wa NATO utazatanga umusanzu usabwa. Yavuze ndetse ko yashishikariza abanzi gukora icyo bashaka cyose kuri icyo gihugu kinyamuryango kidatanga umusanzu”.

Aha Donald Trump yavugaga ko atumva impamvu Amerika ari yo itanga umusanzu munini muri NATO bigasa n’aho yikoreye umutwaro w’ibindi bihugu cyane ibyo mu Burayi.

Mu gihe Trump ari we uhabwa amahirwe yo gutorwa yavuze ko ageze muri Perezidanse ku munsi wa mbere yahita ashyira akadomo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine nubwo atagaragaje uburyo yabikoramo.

Trump yumvikanye avuga ko ashaka gukura Amerika muri NATO ari na cyo gikomeje gutera impungenge cyane kuko bibaye bishobora gutuma uyu muryango ucika intege ukaba wanatsindwa intambara yo muri Ukraine.