Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi itsinze u Buholandi ibitego 2-1, mu mukino wa ½ wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024.
Ni umukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa karindwi gusa, u Buholandi bwafunguye amazamu, nyuma y’iminota 10 gusa u Bwongereza bwishyuye iki gitego cyatsinzwe na Harry Kane kuri penaliti yavuye ku ikosa yakorewe na Denzel Dumfries mu rubuga rw’amahina.
Aba bakinnyi binjiye basimbuye nibo bafatanyije batsinda igitego cya kabiri cy’u Bwongereza, aho Palmer yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina ugafatwa na Watkins wahise aca intege u Buholandi mu minota y’inyongera.
Icya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe y’umutoza Gareth Southgate wakuyemo Kieran Trippier akamusimbuza Luke Shaw ndetse na Koeman wasimbuje Donyell Malen mugenzi we Wout Weghorst.
Umukino warangiye u Bwongereza butsinze ibitego 2-1, bubona itike yo kujya ku mukino wa nyuma uzabuhuza na Espagne ku wa 14 Nyakanga 2024.