wex24news

DJ Khaled yatse ubufasha abafana kubera Rihanna

DJ Khaled, yatakambiye abafana be abasaba ko bamufasha kwinginga Rihanna akamwemerera ko baririmbana indirimbo imwe ikazasohoka kuri album ye yitegura gushyira hanze.

Ubwo yari mu gitaramo kitwa ‘Tonight Show’ gitegurwa n’umunyarwenya muri America witwa Jimmy Fallon, DJ Khaled yafashe akanya asaba ubufasha abafana be bwo kumwingingira Rihanna akemera ko bakorana indirimbo.

Rihanna amusaba ko yamwemerera bagakorana indirimbo ariko kugeza n’ubu ntaramwemerera, akaba yasabye abafana ko bamufasha kubimwumvisha.

DJ Khaled akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya 14 yise ‘Til next time’ izajya hanze muri uyu mwaka. Kuri iyi album kandi akaba yaratangaje ko izaba iriho umuhanzi Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria.

DJ Khaled ushaka gukora indirimbo na Rihanna umaze igihe adasohora ibihangano bishya, yigeze gukorana nawe mu 2016 basohora indirimbo bise ‘Wild Thoughts’ yaciye ibintu icyo gihe.