wex24news

Israel yasabye abanye Gaza kuva mu gace kagiye kuberamo intambara

Igisirikare cya Israel cyaburiye abatuye mu gace k’Uburasirazuba bwa Gaza kuhava kuko hashobora kubera isibaniro y’intambara.

Israel yakwirakwije impapuro ziburira abanye Gaza kuva mu gace kagiye kuberamo isibaniro y'intambara

Indege za Kajugujugu n’utudege tutagira abapilote twazengurutse muri Gaza dukwirakwiza impapuro ziburira abari muri byo bice bakajya aho beretswe.

Umuryango w’abibumbye ,ONU, uvuga ko ufite impungenge nyinshi kuri aya mabwiriza ategeka abanyagihugu gukura akarenge kabo muri Gaza. Bubaye ubwa kabiri umujyi wose wa Gaza gitegekwa guhunga kuva intambara itangiye muri Gaza.

Hamas ivuga ko kubona Israel isubiriye gukorera muri uwo mujyi bishobora kudindiza ibiganiro byo guhagarika intambara no kurekura imfungwa. Ibi biganiro birimo abakuru b’ibihugu bashyizweho mu guhuza impande zombi.