wex24news

Kubuza amagare kugenda nijoro byagabanyije impanuka

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro byatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka kubera kubahiriza amategeko.

Kubuza amagare kugenda nijoro byagabanyije impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya nijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda mu masaha ya nimugoroba byagabanyije umubare w’abahitanwa n’izo mpanuka.

ACP Rutikanga avuga ko nubwo iki cyemezo cyasaga n’ikigoye abatwara amagare cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Mijyi itandukanye avuga ko byatanze umusaruro mwiza kuko abaguye n’abakomerekeye mu mpanuka bagiye bagabanuka.

Mu mezi atanu ashize umubare w’abaguye mu mpanuka z’amagare wagiye ugabanuka kuko mu kwezi kwa Mbere hapfuye abantu 20, mu kwezi kwa Kabiri hapfa abantu 15, mu kwezi kwa Gatatu hapfa abantu 15, mu kwa Kane hapfa abantu 10 naho mu kwezi kwa Gatanu hapfa Batandatu.

Abakomerekeye mu mpanuka z’amagare mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka bari 106 naho mu kwezi kwa Kabiri ni 98 mu kwezi kwa Gatatu ni 80 mu kwezi kwa Kane ni 73 mu kwezi kwa Gatanu ni 45.

ACP Rutikanga avuga ko kuba amagare bayabuza kugenda nijoro ari uko nta matara aba afite kandi kugenda mu mwijima biteza ibyago byinshi byo gukora impanuka.

Abanyonzi n’abandi bagenda ku magare basanga inama bagiriwe na Polisi y’igihugu ari nziza kuko wasangaga kugenda nijoro bituma bahura n’impanuka za hato na hato nk’uko Ndagijima Jonathan utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali abivuga.