wex24news

Mpayimana yatangaje ko natorwa azaha umurongo umwuga w’ubukomisiyoneri

Umukandinda wigenga wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yongeye kwiyamamaza mu Karere ka Huye, atangaza ko natorerwa kuyobora igihugu azaha umurongo umurimo w’ubukomisiyoneri avuga ko bugikorwa mu kajagari muri iki gihe.

Mpayimana yabwiye ab’i Huye ko ari umwana wabo, ndetse akaba n’umufana ukomeye w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, kuko ngo yatangiye kuyifana yiga mu mashuri yisumbuye.

Kandida Perezida Mpayimana, yavuze ko kuba yiyamamaza atabikora kuko ubuyobozi buriho bunaniwe,ahubwo ari uko ashaka kugaragaza ko u Rwanda rumaze kugera aheza muri demokarisi, ndetse akaba yifuriza igihugu wifuriza gutera indi ntambwe muri byose.

Yababwiye ko imigabo n’imigambi yiyamamazanya ikubiye mu ngingo 52 zose zigamije iterambere ry’igihugu.

Mpayimana Philippe yikije cyane ku ngingo yo kuvugurura umurimo w’ubukomisiyoneri, aho yavuze ko kuri ubu bukorwa mu kajagari, yavuze ko ashaka kuvugurura umwuka w’ubukomisiyoneri.

Yavuze ko abakomisiyoneri babikora nabi bakica n’ibiciro ku isoko bityo ko azawuteza imbere akawuha umurongo.

Ati “Umurimo w’ubukomisiyoneri ni umwe mu mirimo itunze Abanyarwanda nifuza ko uhabwa gahunda. Kuri ubu, ubukomisiyoneri buteje akajagari mu bucucuzi. Ni ngombwa ko umuntu ufite igicuruzwa ashyiraho igiciro yifuza bidasabye ko umukomisyoneri yiyongereraho ibyo yishakiye.’’

“Uyu mwuga kandi numara guhabwa gahunda, bazagira icyo bashingiraho bashyiraho ibiciro kugira ngo bahembwe, kandi banamenye ko bagomba gutanga imisoro, cyane cyane ko umurimo udatanga umusoro ntukwiye no gukomeza gutera akajagari mu bucuruzi.’’

Usibye ubukomsiyoneri, Kandida Perezida Mpayimana yavuze ko anafite umugambi wo kuzamura itangazamakuru aho yifuza ko habaho umunyamakuru byibura muri buri murenge, ibyo avuga ko bizatuma nabyo byongera imirimo mu gihugu.