wex24news

papa Cyangwe uherutse kwibwa shene ye ya Youtube yafunguye inshya

Papa Cyangwe umaze iminsi arira ayo kwarika nyuma yo kwibwa shene ye ya Youtube yari asanzwe ashyiraho ibihangano bye, yamaze gufungura inshya agiye gutangira gushyiraho indirimbo ze.

Amezi abaye abiri Papa Cyangwe abuze shene ye ya Youtube yari inariho ibihangano bye, kuri ubu akaba yamaze gufungura indi agiye gutangira gushyiraho ibishya.

Papa Cyangwe yavuze ko shene ye ya Youtube yibwe n’abantu ataramenya, nyuma y’amezi abiri agerageza kuyigarura ntibimukundire akaba yahisemo gukora indi agatangira bundi bushya.

Ati “Nahisemo gufungura indi nyuma y’amezi abiri ashize banyibiye shene ya Youtube, twagerageje kuyigarura ariko byaranze rero sinahagarika umuziki, mfite indirimbo nyinshi ngomba gusohora rero nahisemo gutangira bushya.”

Yakomeje agira ati “Ni igihombo nibyo ariko njye ndi umuhanzi ufite ibihangano byinshi ngomba guha abakunzi banjye ntabwo nacika intege ahubwo ngomba kurushaho gukora cyane.”

Papa Cyangwe yavuze ko agiye gutangira gushyiraho inshya gusa.

Papa Cyangwe abajijwe niba yarahebye burundu indirimbo ze zari zisanzwe kuri shene ye ya Youtube, yavuze ko agiye gutangira gushyiraho inshya gusa.