wex24news

Petit Stade igiye kwakira irushanwa ryo Kwibohora30

Bwa mbere nyuma y’imyaka ibiri inzu y’imikino y’amaboko ya “Petit Stade” ivugururwa igiye kwakira irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30 mu mukino wa Volleyball rizatangira tariki 26 kugeza 28 Nyakanga 2024.

Image

Iyi nyubako ya Petit Stade hashyizwemo intebe, ubu ishobora kwakira abantu bagera ku 1 000 bicaye neza.

Irushanwa ryo kwibohora mu mukino wa Volleyball zitabirwa n’amakipe 4 ya mbere mu mwaka ushize wa Shampiyona mu bagore n’abagabo.

Mu bagore zitabirwa n’amakipe arimo APR WVC, Ruhango WVC, Rwanda Revenue Authority na Police WVC.

Mu gihe mu bagabo rzitabirwa na APR VC , Kepler VC , REG VC na Police FC

Ku nshuro ya mbere mu 2023 iri rushanwa mu bagabo ryegukanywe na APR VC itsinze Gisagara VC amaseti 3-2 mu gihe mu bagore ryegukanywe na Police WVC itsinze APR WVC amaseti 3-1.