wex24news

Televiziyo ya RDC yahagaritse umunyamakuru azira Koffi Olomide

Umuyobozi wa Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Elenge Nyembo Sylvie, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy imuziza kutavuguruza umuhanzi Koffi Olomide watangaje ko Ingabo z’iki gihugu zikomeje gukubitwa inshyi.

Tariki ya 6 Nyakanga 2024, Kabasele uyobora Ikiganiro ‘Le Panier The Morning Show’ yakiriye Olomide kuri Televiziyo y’Igihugu. Uyu muhanzi yageze ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko abona amakamyo y’umutwe witwaje intwaro wa M23 yidegembya, abayatwara ntacyo bikanga.

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024, Inama Nkuru ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC yatumijeho Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri iki kiganiro.

Umuyobozi wa RTNC yandikiye Kabasele, amumenyesha ko yamuhagaritse by’agateganyo kuri Televiziyo y’Igihugu, anahagarika ikiganiro cye mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi zakurikiraho.

Ati “Mu kuganiro ‘Le Panier The Morning Show’ cyatambutse tariki ya 6 Nyakanga 2024, mu bibazo byawe waretse umutumirwa, umuhanzi Koffi Olomide avuga ashize amanga ku ntambara y’ubushotoranyi igihugu cyacu cyakorewe. Ku ruhande rwawe ntacyo wigeze ubivugaho.”

Koffi Olomide ni umuhanzi utanigwa n’ijambo iyo bigeze kuri iyi ntambara. Yigeze kunenga Igisirikare FARDC, avuga ko kidafite ubushobozi bwo kurinda Igihugu n’abaturage.