wex24news

U Rwanda rwasabye Congo gushyigikira umukandida warwo muri OMS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Repubulika ya Congo gushyigikira umukandida w’u Rwanda, Dr Mihigo Richard, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) muri Afurika.

Ubu busabe Minisitiri Nduhungirehe yabugejeje kuri Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, ubwo yagiriraga uruzinduko i Brazaville kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024. Bukubiye mu butumwa bwihariye Perezida Paul Kagame yandikiye uyu Mukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Icya mbere ni ubusabe bwacu kuri Nyakubahwa Perezida bwo gushyigikira umukandida w’u Rwanda, Dr Mihigo Richard ku mwanya w’Umuyobozi wa OMS muri Afurika ugira ibiro hano muri Brazaville. Amatora azaba tariki ya 27 Kanama umwaka utaha.”

Nduhungirehe yasobanuye ko Dr Mihigo amaze imyaka irenga 30 akora mu rwego rw’ubuzima, mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, akaba anamaze imyaka 18 akora muri OMS.