wex24news

yasabye ko u Budage bwa kwinjira muri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Alexander Throm yasabye ko amasezerano u Bwongereza bwari bwagiranye n’u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira akaba yaranzwe bayafata bakayifashisha mu kurwanya iki kibazo kuko u Rwanda ntacyo birutwaye.

Alexander Throm (CDU), member of the German Bundestag and domestic policy spokesman for the Union parliamentary group, speaks in the Bundestag.

Amasezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda agamije kurwoherezamo abimukira yari yaramaze kuba itegeko ku mpande zombi hasigaye ishyirwa mu bikorwa ryayo gusa.

Gahunda yo kohereza mu bindi bihugu abimukira binjiye binyuranye n’amategeko n’abashaka ubuhungiro bagishakisha ibyangombwa iracyaganirwaho mu Budage, ndetse bifuza kuzahuriza hamwe ibizava mu zizategurwa n’ibindi bihugu.

Depite Alexander Throm wo mu ishyaka rya Christian Democratic Union, yabwiye Evangelische-Zeitung ko u Budage bukwiye kubyaza umusaruro amasezerano yari yateguwe n’u Bwongereza kuko u Rwanda rwishimiye gukorana n’ibihugu by’i Burayi mu kwakira aba bimukira.

Umudepite wo mu ishyaka rya Christian Democratic Union, Jens Spahn yageze mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame, baganira ku ngingo nyinshi zirimo amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kwakira abimukira binjirayo mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Abimukira binjira binyuranye n’amategeko n’abasaba ubuhungiro mu Budage ni ikibazo kibakomereye, mu Budage hamaze kwakirwa abantu 92,545 basaba ubuhungiro mu gihe mu 2023 abarenga 351,915 bari basabye ubuhungiro muri iki gihugu.