wex24news

yasabye Loni guha ingabo za SADC muri RDC ubufasha buke

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko ubufasha Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gateganyiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) buba buke mu rwego rwo kugira ngo kurushaho gushingira ku biganiro mu gukemura umuti w’iki kibazo.

Ubu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi wa Amerika Wungirije w’Agateganyo muri Loni, Stephanie Sullivan, ubwo yari imbere y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Umutekano.

SAMIDRC igizwe n’Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Kuva mu Ukuboza 2023, yifatanya n’Ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mudipolomate yakomeje asobanura ko aka Kanama gahaye SAMIDRC ubufasha bwinshi binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO), byaba binyuranyije n’ihame ryo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira ya politiki.

Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita, yamenyesheje aka kanama ko hagati muri Nyakanga 2024 ari bwo SAMIDRC izaba yabonye ibikoresho ikeneye byose kugira ikore neza akazi yiyemeje.