wex24news

yashenguwe na Minisitiri muri Israel ushyigikiye Marine Le Pen

Minisitiri Amichai Chikli ushinzwe Ibikorwa bya Diaspora muri Israel, yakojeje agati mu ntozi ubwo yavugaga ko Marine Le Pen yabanira neza Israel, mu gihe yaramuka abaye Perezida w’u Bufaransa cyangwa se Ishyaka rye rikagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Amichai Chikli, Israeli Minister of Diaspora Affairs, at a conference of the European Jewish Association in Krakow on January 22, 2024.

Minisitiri Amichai ashyigikiye Le Pen kubera ibitekerezo bye ku bijyanye n’Umutwe wa Hamas ndetse n’intambara Israel irimo mu gace ka Gaza, ndetse Amichai avuga ko gushyigikira Le Pen atari icyemezo cye gusa, ahubwo ari nako abandi bayobozi mu nzego nkuru za Israel babitekereza, barimo na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Perezida Macron akimara kumva amagambo ya Amichai yahise azabiranywa n’uburakari, ahamagara Netanyahu kuri telefoni kugira ngo amuregere Minisitiri muri Guverinoma ye wakoze ibyo Macron avuga ko “Bitemewe.”