Minisitiri Amichai Chikli ushinzwe Ibikorwa bya Diaspora muri Israel, yakojeje agati mu ntozi ubwo yavugaga ko Marine Le Pen yabanira neza Israel, mu gihe yaramuka abaye Perezida w’u Bufaransa cyangwa se Ishyaka rye rikagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Minisitiri Amichai ashyigikiye Le Pen kubera ibitekerezo bye ku bijyanye n’Umutwe wa Hamas ndetse n’intambara Israel irimo mu gace ka Gaza, ndetse Amichai avuga ko gushyigikira Le Pen atari icyemezo cye gusa, ahubwo ari nako abandi bayobozi mu nzego nkuru za Israel babitekereza, barimo na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.
Perezida Macron akimara kumva amagambo ya Amichai yahise azabiranywa n’uburakari, ahamagara Netanyahu kuri telefoni kugira ngo amuregere Minisitiri muri Guverinoma ye wakoze ibyo Macron avuga ko “Bitemewe.”