wex24news

Aimable yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro wo hagati, Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane, tariki  ya 11 Nyakanga 2024, ni bwo  uyu myugariro yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri  acyambaye ubururu n’umweru.

Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Agiye guhanganira umwanya na bagenzi be bo mu bwugarizi barimo Umunya-Sénégal, Omar Gningue uherutse gusinyira Rayon Sports avuye muri As Pikine y’iwabo.

Gikundiro ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura umwaka w’imikino utaha uzatangira mu kwezi gutaha.