wex24news

Hatashywe uruganda rukora ibiryo by’amatungo

Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere runini rukora ibiryo by’amatungo, arimo Inkoko, Inka hamwe n’Ingurube, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 200 ku munsi.

Aborozi barishimira ko batazongera guhura n'ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo yabo

Ni uruganda rwitwa Gorilla Feed rwubatse mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, rukaba rwitezweho gukemura ibibazo by’ibiryo by’amatungo aborozi bakundaga guhura na byo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko n’ubwo yihaye ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo birimo amata, amagi, ubuki ndetse n’imyama, ariko bidashobora kugerwaho igihe amatungo atabonye ibiryo bihagije, kubera ko kugabura bifata hafi 60% by’ibyo itungo riba rikeneye kugira ngo ritange umusaruro uhagije.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Gorilla Feed Dr. Sang Ju Park, avuga ko bari basanzwe bafite ikibazo cyo gukora ibiryo bicye by’amatungo kandi bitameze neza, kubera ko nta bikoresho bihagije by’umwihariko iby’ikoranabuhanga bari bafite.

Ati “Ubu dushobora gukora toni 20 ku isaha, bivuze ko niba dukora amasaha 10 ku munsi dushobora gukora toni zirenga 200.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Fabrice Ndayisenga, avuga ko uruganda rwatashywe ruzafasha aborozi mu gukemura ikibazo cy’ibiryo bakenera no kurinda ko hakomeza kubaho ihindagurika ry’ibiciro.

Ati “Dufite inganda zigera muri esheshatu, izo nganda zose zikora ibiryo by’amatungo, ntabwo zabashaga gukora ku kigero cya 40% by’ubushobozi zikorera aho zifite, bimwe mu bitera izo mbogamizi ni ibikorwa remezo bafite, kuko inyinshi mu nganda zakoreshaga ikoranabuhanga rya cyera, kuko ubu ngubu ku Isi haragenda haza ikoranabuhanga rishya.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA) Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko uruganda rwatashywe ruri muri gahunda y’impererekane nyongeragaciro eshanu zo kugurira inganda imashini batangije muri 2020.

Ati “Urebye nk’uru ruhererekane nyongeragaciro rwo gutunganya ibiryo by’amatungo twari dufitemo inganda eshanu zari zarabitsindiye, ariko uru ni rwo runini rurimo, twabakuye kuri ya mikorere yari hasi, bakoreshaga ibyinshi amaboko, bakoraga toni nyinshi zari eshanu, ariko uno munsi bafite ubushobozi muri izi mashini mwiboneye kuba batunganya toni zigera kuri 20 mu isaha, bitumye runo ruganda rugera ku kigero cyo hejuru cyane.”

Uruganda rwa Gorilla Feed rwuzuye rutwaye arenze Miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika harimo arenga Miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda bahawe na NIRDA nk’inguzanyo bazishyuramo 50% andi akaba nkunganire ya Leta.