wex24news

Imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza 

Imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo iri mu birometero bikeya uvuye mu Murwa mukuru wa Niger, Niamey.

Inmates escape Niger prison that holds militants

Aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

 urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ari rwo rwaburiye abarinzi ba gereza, ariko bidatinze imfungwa zashoboye gukingura inzugi za gereza za ‘burende’ n’ibyuma bikomeye bisanzwe bizengurukije gereza ya Koutoukalé, bahita baburira mu bice bitandukanye, bamwe batwaye n’intwaro n’imodoka.

Ubutumwa bwa Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Niger, yamenyesheje ba Guverineri bose n’abayobora imidugudu yegereye iyo gereza ndetse n’abanyamadini abinyujije kuri radiyo, yemeje ko imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza asaba ko bagomba gutanga amakuru ku muntu wese babona bakamugirira amakenga.

Kugeza ubu agace kose gakikije umugezi wa Niger karimo gukorwamo umukwabu udasanzwe harimo n’ibice bitandukanye bya Niamey na Tillabéri.

Ibibazo bikomeje kwiyongera, hibazwa uko abo barashe muri gereza bagafasha imfungwa gutoroka bashoboye kwinjira muri gereza ya Koutoukalé kuko ubundi ifatwa nk’imwe muri gereza zikomeye kandi zirindwa cyane.