wex24news

Mpayimana natorwa u Bugesera azabugira Umurwa mukuru wa Afurika

Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yavuze ko azagira Akarere ka Bugesera Umurwa mukuru wa Afurika. Ibi ngo azabikora natorerwa kuyobora Igihugu.

Image

Ibi yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Mayange mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

Abaturage ba Bugesera by’umwihariko muri Centre ya Mayange bari baje kumva imigabo n’imigambi by’uyu mukandida wigenga, wifuza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasabye kandi abaturage ba Bugesera kuzamutora kuko afite intego yo kuzagira Bugesera Umurwa Mukuru wa Afurika.

Kandida-Perezida Mpayimana Philippe yabwiye abaturage bo mu Bugesera imigabo n’imigambi bye, byibanze ku guhanga imirimo. Yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda, azagira uruhare mu guhanga imirimo miliyoni, ahanini izaba ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.