wex24news

Perezida Ruto yasheshe guverinoma kubera  igitutu cy’abaturage.

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 yatangaje ko yasheshe guverinoma yose mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage.

Mu ijambo Perezida Ruto yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bo baguma mu nshingano.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko ateganya gushyiraho guverinoma nshya izamufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, gukemura ibibazo byihutirwa no gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gukuraho aka kanya abanyamabanga muri guverinoma ndetse n’Intumwa Nkuru ya guverinoma. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse birumvikana na Visi Perezida ntabwo bakorwaho.”

Perezida Ruto yateguje ko azaganira n’abo mu nzego zitandukanye, imitwe ya politiki n’Abanyakenya muri rusange, bahanahane ibitekerezo ku bakwiye kujya muri guverinoma nshya.