wex24news

Perezidanse turayikozaho imitwe y’intoki

Dr. Frank Habineza wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yavuze ko bakurikije uko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda, bizeye kuzongera gutsinda amatora y’Abadepite, ndetse ko n’ay’Umukuru w’Igihugu bayakozaho imitwe y’intoki ku kigero nibura cya 55%.

Dr. Frank Habineza

Yabivugiye mu kiganiro Ishyaka Green Party ryagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iri shyaka byari bimaze kuzenguruka uturere 26.

Yabivugiye mu kiganiro Ishyaka Green Party ryagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iri shyaka byari bimaze kuzenguruka uturere 26.

Yagize ati “Navuga ko kugeza ubu mu Turere 26 tumaze kunyuramo, hose twakiriwe neza uretse gusa mu Turere tubiri ari two Ngoma na Rulindo. Aha na ho twabigejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Muri rusange navuga ko mu Turere 24 ibintu byagenze neza, twagiye twakirwa neza n’abayobozi haba ba Mayor, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n’abaturage ubwabo”.

Dr. Frank Habineza yagaragaje ko akurikije uburyo abaturage bitabiiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka ryabo, bizeye ko amatora y’Abadepite bazongera kuyatsinda ndetse bakabona intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi ko n’umwanya wa Perezida wa Repubulika afite icyizere cyo kuwutsindira ku kigero cya 55%.

Ati “Tukaba dufite icyizere ko aya matora mu by’ukuri tuzayatsinda, ari Abadepite baziyongera, ndetse na Perezidanse turimo kuyifatisha intoki kuri 55%”.

Dr. Habineza kandi yongeraho ko mu kwiyamamaza, ishyaka rye ryongeyemo ikintu cy’ingenzi ari cyo gusanga abaturage aho bari mu mirimo yabo, rikagenda ribagezaho imigabo n’imigambi yaryo.

Dr. Frank Habineza kandi yongeye kuvuga ko Ishyaka Green Party rishyize imbere amahoro, ubumwe ndetse n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bityo ko uwashaka kubisenya batakwifatanya na we.

Dr. Habineza ati “Ubwo se muba muzi ibyo turimo! Tuba turi ku muriro mwinshi cyane, abantu badashaka ko tuvugira Abanyarwanda. Ikibazo cy’impunzi n’abimukira bo mu Bwongereeza cyari kinkozeho inshuro hafi eshatu”.

Arongera ati “Noneho birambabaza iyo abantu dushaka kubavugira, mwarangiza mugaca inyuma mushaka kuduca intege! Birababaje cyane. Ndashaka ko Abanyarwanda twunga ubumwe, dushaka Igihugu cyiza, turashaka imibereho myiza y’Abanyarwanda, turashaka iterambere rirambye, abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashaka kudusubiza mu macakubiri no mu icuraburindi nibo baba bashaka ko dukora politiki yo gusenya”.

Yakomeje agira ati “Nanze gukorana n’imitwe y’iterabwoba, nize ibya gisirikare mbifitemo n’impamyabumenyi ariko turashaka gukora politiki yo kubaka Igihugu cyacu ntabwo dushaka kukirwanya. Iyo abantu bakubwiye ngo ngwino turwane, tera gerenade ukanga, ubwo ngo uri mubi, oya ntabwo turi babi! Umuntu ukubwira ngo tera Igihugu cyawe, uratera Igihugu urimo! Ntabwo ari byo”!

Mu Turere tune Ishyaka Green Party risigaje kwiyamamarizamo, harimo Burera na Musanze ryakomerejemo kuri uyu wa gatanu, hanyuma rikazasoreza mu Turere twa Rwamagana na Nyarugenge ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.